Ibyo wamenya ku burwayi bwiganje mu buvurirwa mu Bitaro bya Ndera
Nkuko imibare ya raporo y’Ibitaro by’indwara zo mu mutwe byigisha bya Ndera ibigaragaza, mu mwaka wa 2024-2025 umubare w’abakiriwe (recorded consultations) ugera ku 119,859.
Ubwoko bw’uburwayi bugera kuri butandatu nibwo bwihariye hafi bitatu bya kane (¾) by’umubare wose w’uburwayi bwakurikiranywe; ubwo burwayi nibwo buzwi mu mazina y’amahanga nka: (1) epilepsy, (2) Schizophrenia, (3) Acute and transient psychotic Disorder, (4) Bipolar disorder, (5) Depression, (6) Substance Use Disorder.
Twababwira ko uburwayi buza ku mwanya wa mbere mu bakiriwe n’Ibitaro bya Ndera ari igicuri (Epilepsy).
Schizophrenia iri ku mwanya wa kabiri ni uburwayi bwo mu mutwe bweruye, nibwo bufite ubwiganze bwa kimwe cya gatanu (⅕) cy’abaje bose.
Acute and Transient Psychotic Disorder, ni uburwayi bwo mu mutwe burangwa no guhindagurika kw’imitekerereze n’imyitwarire bitunguranye. Bukaba ari uburwayi iyo buvuwe bukira budatinze. Akenshi umuntu abugira bitewe n’ikibazo cyamutunguye, impanuka, umujagararo (stress), n’ibindi.
Bipolar disorder ni uburwayi bw'amarangamutima, aho umuntu ahindagurika mu marangamutima mu buryo butunguranye, akaba igihe kimwe afite ibyishimo byinshi cyane (Mania), hanyuma mu gihe gito akagira agahinda gakabije (Depression).
Depression: Ni uburwayi bw'agahinda gakabije, bugira ingaruka ku marangamutima, imitekerereze n'imyitwarire.
Ku mwanya wa 6 ku rutonde rw’uburwayi bwiganje hari Substance Use Disorder, iki ni icyiciro cy’uburwayi butandukanye bufitanye isano n’'ikoresha rikabije ry'ibiyobyabwenge; urumogi, Heroin izwi nka Mugo, inzoga, n'ibindi.
Muri rusange, abivuzaga indwara zo mu mutwe (psychiatric disorders) nibo benshi, kuko bari ku kigero cya 55.33 ku ijana. Gusa ntawakwirengagiza ko 44.67 ku ijana by’abakiriwe ari uburwayi bw’imyakura bivuzaga. Uburwayi bw’imyakura bubarizwamo indwara zizwi nka; igicuri, Parkinson’s Disease, Alzheimer’s Disease, Migraine, Stroke, Cerebral palsy, Dementia, Sleep disorders, n’izindi.